00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rambagira inyubako ihebuje ya Kigali Convention Center(Yavuguruwe)

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 8 Nyakanga 2016 saa 03:09
Yasuwe :
0 0

Buri myaka irindwi ku Isi hahinduka ibintu byinshi, guhera ku muntu ku giti cye. Mu myaka irindwi nibwo impinduka mu mitekerereze no mu gihagararo zihagarara, umwana muto amenya gutandukanya icyatsi n’ururo akagana ishuri, ufite 14 nyuma y’irindwi akuzuza 21 akemererwa gushyingirwa.

Izi mpinduka no mu bikorwa remezo zirashoboka, ahari ibihuru hakarabagirana, nk’uko nyuma y’imyaka irindwi ku Kimihurura ahari ishyamba ryari indiri y’ibihunyira huzuye umutirirwa udasanzwe muri Afurika.

Iyi nkuru inyuze umutima mu batuye urwa Gasabo yatangiye mu 2009 ubwo Ikigo cy’Abashinwa, Beijing Construction Engineering Group (BCEG), cyahabwaga amasezerano yo kubaka Kigali Convention Centre, hadashimwe umuvuduko kigenderaho kirayamburwa, yegurirwa ikigo cyo muri Turikiya, Summa.

Nyuma y’imyaka irindwi ibyo benshi babonaga nk’inzozi birasohoye, Kigali Convention Center yiteguye kwakira abakuru b’ibihugu mu nama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU.

Imyanya Mugabe wa Zimbabwe na Itno wa Tchad bazicaramo iranepa, ibyumba ba Dangote n’abandi bashobora kuruhukiramo birateguye mu buryo butari busanzwe mu rw’imisozi igihumbi.

Iyi nyubako y’akayabo iri ku buso bwa metero kare ibihumbi 32 mu ishusho y’icyo yagereranya n’igi cyangwa n’inzu y’umwami i Nyanza mu rukari.

Kigali Convention Center ifite Radisson Blu, hotel y’inyenyeri eshanu. Ibyumba 292, birimo 201 bisanzwe, bitanu biri ku rwego rwo kwakira Umukuru w’Igihugu na kimwe cyakwakira umwami; n’ibindi 68 byiyubashye ku buryo byakwakira abandi bayobozi bakomeye nibyo bigize iyi hotel. Hari n’ibindi byihariye bitanu biteye mu buryo bwisanzuye (Junior suites) bifite n’uruganiro.

Ni hotel itangaje ifite igikoni kigezweho cyabasha gutekera abantu 4000. Irimo piscine imwe, restaurant ihebuje n’urunywero rugezweho ndetse n’ ibibuga bya tennis.

Umuntu ushaka kuyicumbikamo, byamusaba ku ijoro amadolari ari hagati ya 300 (hafi ibihumbi 240 by’u Rwanda) na 350 ( hafi ibihumbi 280 by’u Rwanda) ku cyumba giciriritse, amadolari 700 ( asaga ibihumbi 500 by’u Rwanda) mu cyumba cyiyubashye, n’ibihumbi 3900 by’amadolari (asaga miliyoni eshatu) mu cyumba kigenewe abayobozi bakomeye nk’Umukuru w’Igihugu.

Tukiri kuri iyi hotel idasanzwe, ifunguro rya saa sita rigura ibihumbi 23 Frw, irya mu gitondo rikaba rihagaze ku bihumbi 25 Frw. Naho ku binyobwa, Primus nto izwi nka Knowless igura 2500 Frw kimwe na Fanta. Heinken na Amstel bigura 3000 Frw.

Aho inama ya AU izabera hateguwe mu buryo buhambaye. Ni icyumba kinini cyakira abantu 2600, ariko hashobora kuberamo n’ibindi bikorwa nk’ibitaramo.

Kigali Convention Center ifite ibyumba bine buri kimwe gishobora kwakira abantu 500 ariko byubatswe hifashishijwe ikoranabuhanga rituma bishobora guhuzwa bikakira abantu 2000 icyarimwe.

Ibi byiyongeraho n’ikindi cyumba kimwe gifite ubushobozi bwo kwakira abantu 400, bisobanuye ko ibyumba byose by’inama bigize KCC bishobora kwakira abantu 5000.

KCC ifite parking yo munsi y’ubutaka [underground parking] ishobora kwakira imodoka 180, wakongerabo n’indi rusange imodoka 650 zigaparika mu mutekano usesuye.

Icyo kwishimira ni uko mu bakozi basaga 400 bakora muri Kigali Convention Center, 98% ni abanyarwanda.

Rond Point ya KBC mu 2016
Bimwe mu bice bigize KCC imbere
Mu masaha y'ijoro Kigali Convention Center ifite amatara yaka mu ibara ry'ibendera ry'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .