Ni umuhango wabaye mu mpera z’icyumweru tariki 4 Ukuboza 2021 nk’uko Sonia Mugabo yabisangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Sonia Mugabo yashimiye abamwambariye barimo na Ange Kagame.
Yari yaherekejwe kandi na Faith Keza uyobora Irembo, Teta Gisa umukobwa wa Gisa Rwigema, Teddy Mugabo uyobora Rwanda Green Fund n’abandi.
Uyu muhango ubaye nyuma y’aho mu ntangiriro za Nzeri uyu mwaka, Twahirwa Diego yafashe icyemezo akambika impeta Mugabo Sonia bari bamaze kwemeranya gutangira urugendo ruganisha ku kubana akaramata.
Sonia Mugabo asanzwe ari umwe mu banyamideli bakomeye mu Rwanda ndetse amaze igihe kinini muri uyu mwuga.
Diego Twahirwa we ni rwiyemezamirimo ukora ubuhinzi bwiganjemo urusenda. Afite amasezerano atandukanye na sosiyete zo mu Bushinwa, yo koherezayo urusenda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!