00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhinzi bwagaragajwe nk’inkingi mwikorezi mu kuzahura ubukungu bw’u Rwanda nyuma ya Covid-19

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 30 May 2021 saa 11:41
Yasuwe :

Abayoboke b’ishyaka riharanira Demokarasi ihuza Abanyarwanda, PDC, bagaragarijwe ko kugira ngo ubukungu bw’u Rwanda bwongere kuzahuka, bisaba gushora imari mu bikorwa by’ubuhinzi kuko bubumbatiye indi mirimo yose itunganya ibifitanye isano n’ibiribwa.

Mu mahugurwa y’iminsi ibiri agamije kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo ubwo Covid-19 izaba icogoye ubukungu bw’igihugu buzongere kuzahuka, abayoboke ba PDC mu Rwanda biganjemo umubare munini w’urubyiruko n’abagore basobanuriwe ko ubuhinzi n’ubworozi ariyo turufu yafasha kuzahura ubukungu bwazahajwe n’icyorezo cya Covid-19 mu gihe gito.

Perezida w’Ishyaka PDC, Mukabaranga Agnes, yavuze ko ubukungu bw’igihugu bwazahuka byihuse mu gihe icyiciro cy’ubuhinzi kitarenzwa ingohe.

Yagize ati “ Ubuhinzi ni ikintu cyiza, kuko Abanyarwanda benshi bafite ubutaka kandi butabyazwa umusaruro ukwiye, koko ubuhinzi ni ishoramari rikwiye gukorwa gusa abantu bakabikora barabihuguriwe atari ugupfa kubikora. Leta nayo igakomeza gutanga nkunganire ku bahizi byagira akamaro kuko byakongera ibyoherezwa mu mahanga n’ubwo hakirimo imbogamizi nyinshi.”

Mukabaranga yakebuye abakora umurimo w’ubuhinzi kuwukora bawukunze aho kumva ko bazawukora nk’amaburakindi ahubwo bakawukora kinyamwuga.

Mukakarisa Jeanne d’Arc wahoze ari umusenateri akaba ari umunyamuryango wa PDC, yavuze ko impamvu nyamukuru yo kwita cyane ku buhinzi biterwa ahanini n’uko ubukungu bw’igihugu cy’u Rwanda aribwo bwari bushingiyeho na mbere ya Covid-19.

Yashimangiye ko mu gihe ibindi bikorwa byahagararaga ubuhinzi bwo bwari bwemerewe gukorwa, bishimangira uko ari ingirakamaro mu buzima bwa buri munsi.

Mu kiganiro cyatanzwe na Ruziga Emmanuel Masantura usanzwe ari umunyamakuru mu birebana n’ubukungu, yagarutse ku ngamba zikwiye gufatwa n’inzego zitandukanye zita ku bukungu, yaba iza Leta, abikorera ndetse n’imiryango itari iya Leta, yitsa cyane ku buhinzi n’ubworozi nk’inkingi mwikorezi.

Yagize ati “Ntekereza ko ubuhinzi bubumbatiye ibindi byiciro. Ubundi Covid-19 yagize ingaruka ku byiciro byose by’ubukungu ariko n’ureba urasanga ubuhinzi bugira uruhare muri ibyo byiciro byose. Uyu munsi iyo turebye icyiro cy’inganda cyarahungabanye kandi kugira ngo kibashe kongera gukora ni uko tubona iby’ibanze bishorwa muri izo nganda.”

“Inganda rero zikora ibikomoka ku buhinzi ntabwo zakora neza zitabonye umusaruro uhagije w’ibibukomokaho. Bivuze ko waba uzahuye ubuhinzi ariko unazamuye ikindi cyiciro cy’inganda kandi nacyo kiri mu bigomba kubakirwaho ubukungu.”

Yavuze ko kuba 70 % by’Abanyarwanda bakora umurimo w’ubuhinzi byumvikana ko buramutse bwubakiweho ubukungu bishobora no kugabanya umubare w’abashomeri biyongereye bitewe n’uko abantu benshi batakaje imirimo mu bihe bya Covid-19.

Yagize ati “Gufasha abantu kugira ngo bongere kugira imirimo bakore nk’uko bisanzwe birasaba ko Leta itera inkunga iki cyiciro cyakira abantu benshi mu bijyanye no gutanga akazi.”

Uyu mugabo umenyerewe cyane mu makuru y’ubukungu yavuze ko Leta ikwiye guteza imbere ubuhinzi binyuze mu kubahiriza amasezerano yasinywe agena ko byibuze 10% by’ingengo y’imari yashorwa mu buhinzi ariko bikaba bitubahirizwa, ndetse no gutinyura abashoramari muri uru rwego binyuze mu gushora imari mu bwishingize bw’abakora ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.

Tuyizere Théophile usanzwe ari umukozi ushinzwe ubuhinzi [agronome] yabwiye IGIHE ko iguhugu kiramutse gishoye cyane mu buhinzi byatanga umusanzu ukomeye mu kuzahura ubukungu ariko hakibandwa cyane mu guhangana n’imbogamizi zikigaragara zijyanye n’ubushakashatsi buke ku nzego zo hasi ndetse n’ubumenyi buke ku ku cyo ubutaka bugomba gukoreshwa mu baturage.

Kuva Covid-19 yagera mu Rwanda, rwakomeje gushaka uko rwakigobotora ikibazo cy’ihungabana mu bukungu. Muri ibyo bikorwa hashyizweho ikigega nzahurabukungu kigamije gufasha abazahajwe nayo bakora mu mahoteli, ubucuruzi buciriritse n’ibindi.

Abayoboke ba PDC beretswe uburyo ubuhinzi bwakwifashishwa mu kuzahura ubukungu bwashegeshwe na Covid-19
Hitabiriye abayoboke bake mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid 19
Mukakalisa Jeanne d'Arc yavuze ko ubuhinzi ari izingiro ry'ubukungu bw'igihugu kuva na mbere ya Covid-19 bityo ari ngombwa kubushingiraho na nyuma yabwo
Perezida wa PDC Mukabaranga Agnes (iburyo) na we yavuze ko ubukungu bw'u Rwanda bushingiye ahanini ku buhinzi
Ruziga Emmanuel Masantura yavuze ko ingengo y'imari ishyirwa mu buhinzi ikwiriye kongerwa kugira ngo burusheho gutanga umusaruro
Tuyizere Theophile usanzwe ari umukozi ushinzwe ubuhinzi yavuze ko gushora imari mu buhinzi bizajyana no kwibanda ku gukemura imbogamizi z'ubumenyi buke bw'ababukora
Ayinkamiye Benoite (ibumoso) ukora muri CNLG yahuguye abo muri iri shyaka n'uburyo bwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .