00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indirimbo nshya nyarwanda zagufasha kuryoherwa na Weekend

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 November 2021 saa 04:08
Yasuwe :

Mu mpera za buri cyumweru IGIHE ikora urutonde rw’indirimbo zitandukanye nshya z’abahanzi yaba abakizamuka ndetse n’abamaze kubaka izina.

Ni urutonde rukorwa nta kindi gikurikijwe ahubwo ari ukureba gusa indirimbo yasohotse. Ubu twakusanyije indirimbo ziheruka twabashije kubona. Izi ndirimbo ziri mu njyana zitandukanye .

Urugo ruhire

Yvan Muziki ayihuriyemo na Marina gusa ni indirimbo ya Massamba aba bahanzi basubiyemo iri kuri EP Yvan yise ‘True Love’.

Iyi EP iriho izindi ndirimbo nka "Yuda" ndetse na "Aho" na yo yahuriyemo na Ingabire Deborah uzwi nka Marina.

Iyi ndirimbo igaruka ku butumwa bwo kwifuriza abantu urugo ruhire.

Izina ryiza

Ni indirimbo y’umuhanzi Methode Nzabahimana. Igaruka ku kuntu Yesu agirira abantu neza kandi akaba ari umunyakuri ufasha abantu bose bamwizera.

Igaruka ku buryo Yesu yacunguye Isi n’ubwo yari ashoboye kuba nk’Imana ariko akabyirengagiza kugira ngo akize abari mu Isi.

Intare

Ni indirimbo yakozwe na Kenny K-Shot uri mu bari kuzamuka neza mu muziki wa Drill.

Uyu muhanzi yabwiye IGIHE ati “Ku ruhande rumwe mba ndi kwivugaho ariko ndi gushaka kubera urugero umuntu uri bubyumve. Muri iyi minsi hari byinshi ariko nshaka gukora ibyanjye. Iki ni nko kubwira abanzi banjye ko batanteye ubwoba ndetse nkanabwira abantu kwirinda ibirangaza no kwigenga ukaba intare mu isi yawe.”

Uyu muhanzi ubusanzwe yitwa Kenny Rulisa, afite imyaka 22. Yasoje amashuri yisumbuye mu 2017 mu ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG) muri Lycée de Kigali.

Tamba

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Maitre Dodian. Igaruka cyane ku gukangurira abantu kwishima bakirengagiza ibibazo barimo.

Maitre Dodian ubusanzwe yitwa Ngarukiyintwali Jean de Dieu. Uyu musore w’imyaka 27 avuka mu Karere ka Rulindo. Amaze gukora indirimbo zirimo ‘Iruhande’, ‘Bya nyabyo’, ‘Nzahagera’ yakoranye na Generous 44, ‘Ikiganza’ yakoranye na Mr Kagame, ‘Reka kurira’, ‘Narabyemerewe’, ‘Ntawamenya’, ‘Nufashwa yafasha’ n’izindi.

Uri umuhoza Yezu (Ngwino turagukeneye)

Ni indirimbo ya Modeste Nshimyumukiza usanzwe ari umunyamakuru kuri Radiyo Mariya Rwand. Yayihuriyemo na Ingabire Natacha waririmbye inyikirizo.

Ni iyo gusabira abantu bafite ibibazo bitandukanye byaba ibikomere, ababuze urubyaro, ingo zabuze amahoro, yewe n’ababuze akazi.

Modeste Nshimyumukiza ni umusore w’ imyaka 25 wavukiye mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Ruharambuga.

Nella

Ni indirimbo y’Umuraperi Ostrich Rumasha [Mugabowintwali Bosco] akaba ari nayo ye ya mbere yayise ‘Nella’. Yaje nyuma y’uko asinye amasezerano y’imyaka itatu amwinjiza mu nzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa Sunday Entertainment.

Uyu musore yari amaze igihe kinini akora umuziki yifasha. Muri Kanama-Nzeri 2021, ni bwo yatsinze irushanwa ry’umuziki ryari ryateguwe na Sunday Justin ahita abona amahirwe yo gutangira gufashwa na Label ye.

Yiwe

Ni indirimbo ya Bwiza Emerance uherutse kwegukana igihembo cya ‘The Next Diva’, cyatumye yinjira muri KIKAC Music isanzwe ibarizwamo Danny Vumbi na Mico The Best.

Uyu mukobwa w’imyaka 21 yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Yiwe’. Ni iya kabiri ikurikira iyo yaherukaga gusohora yise ‘Available’ yashyize hanze akimara kwinjira muri Kikac Music.

Muri iyi ndirimbo nshya, uyu mukobwa yishyira mu mwanya w’umukobwa ukundwa n’umusore akajya amwirengagiza nyuma na we akaza kumugirira urukundo kugeza aho amwibwiriye ko noneho bakundana. Bwiza ari gukora kuri EP ye ya mbere atarabonera izina.

Magara

Ni indirimbo y’umuhanzikazi Idrissia. Yavuze ko ari inkuru yakomoye kuri couple y’abakundanye usanga buri wese afite urwikekwe.

Ati “ Ni inkuru nakomoye kuri Couple usanga umwe ahorana urwikekwe mpitamo kwishyira mu mwanya aho uwukekwa ahumuriza mugenzi we amwibutsa ko yatuza kuko nta wundi wamumurutira. Si inkuru mpamo ni rusange kuko couple zimwe na zimwe ziyihuriyeho.”

Imirimo yawe

Ni indirimbo y’umuhanzikazi Mukamwiza Zawadi [Mwiza Zawadi] yamwinjije mu muziki nk’umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Uyu muhanzikazi abarizwa mu nzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa Sunday Love Media Entertainment inabarizwamo umuraperi Rumasha.

Indirimbo ‘Imirimo yawe’ yayanditse ashaka kumvikanisha ko Imana iri kugenda ikuraho ibihe bibi nk’ibya Covid-19.

Byatumye agira igitekerezo cyo kubwira abantu ko imirimo y’Imana ihambaye, kandi irenze ibyo abantu bibwira. Zawadi w’imyaka 20 yize umuziki ku Nyundo.

Ejo

Ni indirimbo ya Barick wamenyekanye cyane mu gutunganya indirimbo mu Rwanda. Yayifatanyije n’umuhanzi witwa Afrojiggy.

Abanyuzwe

Ni iy’umuhanzi uri mu bagezweho mu bakorera umuziki uhimbaza Imana hanze y’u Rwanda, Kagame Charles.

Iyi ndirimbo y’iminota ine n’amasegonda ane, Kagame yayishyize hanze nyuma y’amezi asaga icyenda ashyize hanze iyitwa “Amakuru’’ yakunzwe cyane mu bihebeye umuziki uhimbaza Imana.

Kagame Charles yabwiye IGIHE ko indirimbo ye nshya yasohokanye n’amashusho yayinyujijemo ubutumwa busaba abantu kunyurwa n’uko Imana yabaremye.

Gihembe

Ni indirimbo y’umuhanzi Thierry Kamatali. Yayihuriyemo n’abahanzi batandukanye bo muri Gihembe ahaherera i Gicumbi. Iyi ndirimbo igaruka ku kuvuga ibibwi aka gace.

Ihuriyemo abahanzi bo muri aka gace nka Prince Kelly, M-FLO Olivier, Lubingxon, PuffCent na Katabarwa.

Visit Rwanda

Ni indirimbo y’umuhanzi Zilha. Itaka u Rwanda no ikanakangurira abantu kurusura. Uyu muraperi mushya ubusanzwe yitwa Kavugwa Ismael, yavukiye i Nyarugenge tariki 6 Mutarama 1993.

Ni umwana wa gatanu muri barindwi bavukana, amashuri yisumbuye yayasoreje muri APACE, ikigo giherereye mu Mujyi wa Kigali. Yamenyekanye mu zindi ndirimbo zirimo iyitwa ‘Zararyoshye’.

Ndarisoma

Ni indirimbo nshya ya Riderman. Igaruka ku muntu ufite ibitekerezo byo gusoma agahiye ntacyo yikanga. Iyi ndirimbo iri kuri album ya munani ya Riderman yise ‘Kirimantare’.

Active yagarutse …

Nyuma y’imyaka ine itsinda rya Active risa n’iricecetse mu muziki, ryasubukuye ibikorwa by’umuziki nyuma y’igihe bivugwa ko ryasenyutse.

Tariki 2 Ugushyingo 2021, nibwo iri tsinda riherekejwe na Dondada Ent bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, mu rwego rwo kumurika amasezerano y’imyaka itandatu baherutse gushyiraho umukono.

Muri iki kiganiro Active yahise isohora EP [Extended play record] bise ‘Activity’ iriho indirimbo eshatu. Izo ndirimbo ni Amabara, Madamazela na Tequiero. Ni EP iri tsinda risohoye nyuma y’imyaka ine.

Kanda hano wumve indirimbo ziri kuri EP ya Active nshya https://audiomack.com/active-again/album/activity-1


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .