Rutahizamu Biramahire Abeddy yavuze kumukobwa wikizungerezi ugiye kumubyarira imfura. Amafoto>>>>

Rutahizamu wa AS Kigali, Biramahire Abeddy yemeje urwo akunda Kagame Vanessa ugiye kumubyarira imfura, ashimangira ko ari umukobwa bahuye bagahuza kandi umukunda.

Mu minsi ishize nibwo uyu mukobwa yakorewe ibirori byo kwitegura umwana bizwi nka ‘’Baby Shower’’ Abeddy na we yashimangiye ko agiye kwibaruka ubwo yatsindaga igitego Olympique yo mu Birwa bya Comoros muri CAF Confederations Cup akacyishimira ashyira umupira(ballon) ku nda agaragaza ko yitegura kwakira umwana.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Biramahire Abeddy yavuze ko uyu mwana yitegura kwakira ari umuhungu, wasanga na we azatera ikirenge mu cye agaconga ruhago.

Agaruka kuri nyina w’umwana we, avuga ko ari umukobwa atavugaho byinshi ariko na none ari umukobwa akunda kandi umunezeza.

Ati: “urebye nta kubeshye nta bintu byinshi namuvugaho ariko uko biri ni umukobwa nkunda kandi aranyuze’’.

Avuga ko ari umukobwa bamaranye igihe kinini bakundana, bwa mbere bahura ngo bahuye ari kumwe n’inshuti ye batangira kuvugana ubwo.

Ati: “hashize igihe kinini cyane, umbabarire sindi bukubwire ngo ni imyaka iyi n’iyi ariko hashize igihe kinini. Bwa mbere duhura twahuriye Kacyiru, yari kumwe n’umushuti we dutangira kuvugana ubwo. Twarahuye turashimana, birikora ubundi biriya ni ibintu umuntu adahatiriza, rero sinakubwira ngo namukundiye iki, byarikoze’’.

Uyu mukinnyi avuga ko uyu mukobwa ari umukobwa ukunda kumutungura kandi buri kimwe amukorera kimushimisha, avuga ko anatekereza kuba yakora ubukwe akamushyira mu rugo bakabana, igihe basigaje ku Isi bakakimarana.

Ubwo yabazwaga ku nkumi y’umunyamakuru ikora kuri Radio TV10 yigeze kuvuga ko bakundana, Umutoni Josiane wanitabiriye Miss Rwanda, yagize ati “kubyerekeye ibyo ngibyo nta kintu mba nshaka kubivugaho ubu ngubu, nta kintu nagusubiza kuri icyo kibazo.” Abeddy yagaragaje ko yitegura kwibaruka, ni nyuma yo gutsinda igitego Olympique Missiri-Misa muri CAF Confederations Cup, Kagame Vanessa umukunzi wa Biramahire Abeddy

Abeddy avuga ko bamaze igihe kinini bakundana

Hari abantu bafite ubumuga cyangwa babayeho mu buzima bugoranye bashaka ko amateka yabo ahindurwa abari ibicibwa bakaba ab’umumaro mu muryango.

Ku bufatanye na Inkanga, Umunyamakuru wa afrimax tv yatanze uburyo wowe cyangwa njye twafasha abo twavuze haruguru kubona ubufasha bwahindura ubuzima.

Mwatwandikira/Mwaduhamagara kuri WhatsApp 0788847956 maze mukatubwira aho abantu nk’aba baba bakeneye ubufasha baherereye tukabakorera ubuvugizi.

Hari n’andi makuru ushaka gutanga watwandikira

Murakoze

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.

Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Akira Website yawe uyu munsi: Guhera ku mafaranga 100,000 frw (Web Design), Turakubakira

Website yo mu bwoko bukurikira:

Iy’Urusengero na NGO

Ubucuruzi (Wamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru (Blogs) ndetse tukugire n’inama y’uburyo blogs zungukamo

Note: Harimo na Free domain name muri ariya mafaranga.

Kora share wowe ubishaka nuzana umu client turaguha Commission.

Hamagara/WhatsApp: 0788920788

Leave a Reply

Your email address will not be published.